http://nikkoparklodge.com/日本語ページ/ Umushinga “MSMEs Go Digital” wemereye ishyirahamwe KAKIRA ubufasha mu bijyanye no kurifasha gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Binyuze mu mushinga MSMEs Go Digital, Minisiteri y’Ikoranabuhaga mu Itumanaho na Innovation, hamwe n’ishami ry’ikoranabuhanga (Rwanda ICT Chamber) mu rugaga nyarwanda rw’abikorera, kuwa 27 Kanama 2021  bagiriye uruzinduko mu karere ka Kirehe aho basuye ishyirahamwe ry’ababyeyi ryitwa “KAKIRA” rizwiho amateka yo gutangiza ibihangano mu bugeni n’ubukorirkori cyane cyane ku mitako tuzi nk IMIGONGO

Mu mateka y’u Rwanda, KAKIRA ni izina ry’umuhungu w’Umwami KIMENYI watwaraga mu Gisaka; ubu hakaba mu ntara y’iburasirazuba, mu cyahoze ari KIBUNGO.  KAKIRA ni we watangiye gukora imitako izwi nk’imigongo mu Rwanda rwo hambere agamije gusukura no gutaka imbere mu nzu zo hambere. Nyuma y’igihe cy’abami, iyi mitako yakomeje kugenda ikorwa mu Karere ka Kirehe kuko ari ho ikomoka, ariko abaturage bakikorera iyo gutaka mu nzu zabo gusa.

Mu mwaka wa 2000, Uwamariya Basirice n’abandi babyeyi bagenzi be bagize igitekerezo cyo gutangira kuyikora no kuyicuruza mu rwego rwo gusigasira umuco n’amateka by’u Rwanda ndetse no kwiteza imbere, maze batangiza ishyirahamwe KAKIRA rikora IMIGONGO mu buryo buvuguruye. Guhera mu mwaka wa 2001 kugeza ubu, iri shyirahamwe ryagiye rikora kandi rigacuruza iyi mitako hirya no hino mu Rwanda no ku isi, ariko rigakomeza guhura n’imbogamizi zinyuranye ku buryo zadindije abanyamuryango, bityo bakaba bataragera ku ntego zose bari bafite ubwo batangiraga iri shyirahamwe.

culturally Ibiro by’ishyirahamwe  KAKIRA mu karere ka Kirehe

Umuyobozi w’ishyirahamwe KAKIRA, Uwamariya Basilice yagize ati, “Ishyirahamwe KAKIRA twaritangiye dufite intego zinyuranye, zirimo gusigasira umuco n’amateka ndetse no kwiteza imbere. Twakoze ibikorwa binyuranye kandi twitabira n’amamurikagurisha anyuranye; yaba ayo mu Rwanda, ndetse n’i Burayi ariko dukomeza kugenda duhura n’ikibazo cy’ubumamyi kuko nta buryo bwo gucunga umwimerere w’ibihangano byacu kandi n’ishyirahamwe ryacu rikaba ritaramenyekana cyane mu gihugu nubwo tumaze imyaka isaga 10 dutangiye gukora.” Uretse ibi, yanavuze ko kwisanga mu bihe by’ikoranabuhanga rikataje byababereye imbogamizi ikomeye.

Yakomeje agira ati, “Uretse izindi mbogamizi, ubu tunafite  imbogamizi mu bijyanye n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kuko murabona ko twese turi ababyeyi bakuze. Yego, turagerageza tugahana amakuru n’abakiriya bacu hifashishijwe imeri na terefoni cyangwa WhatsApp, ariko ntibihagije kuko hari n’ababa bakeneye kumenya ibikorwa n’imikorere bya KAKIRA cyangwa kumenya aho dukorera ariko ntibahite babibona kuko tutaratangira gukoresha uko bikwiye ikoranabuhanga mu bucuruzi bwacu.”

http://escapespamcr.co.uk/contact/ Umuyobozi w’Ishyirahamwe KAKIRA asobanurira abashyitsi ubwoko bw’Imigongo

Nyuma yo kugirana ibiganiro birambuye no kugaragaza imbogamizi abagize ishyirahamwe KAKIRA bahura na zo, umushinga MSMEs Go Digital wemereye ubufasha iri shyirahamwe rya KAKIRA mu bijyanye no gukora ubucuruzi bwabo ndetse no kubwamamaza bifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Umushinga MSMEs Go Digital, Tinah Uwase, yagize ati “Nk’uko intego nyamukuru y’uyu mushinga ari ugufasha abacuruzi bato n’abaringaniye bakorera mu Rwanda gutangira gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego tubemereye ubufasha mu bijyanye no gutangira gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ndetse no kujya tubakurikiranira hafi kugira ngo mubashe kurikoresha neza mu bucuruzi bwanyu mwiteza imbere.”

Umushinga MSMEs Go Digital wemereye ishyirahamwe KAKIRA, kubakorera ikirango, urubuga rwa interineti ruriho amakuru n’amafoto cyangwa amashusho agaragaza ibikorwa by’ishyirahamwe, imbuga nkoranyambaga no kubigisha kuzikurikirana, kubashakira ufata amafoto y’imitako ndetse akanakora inyandiko iyisobanura, ndetse no kubafasha kubona ibiganiro ku maradiyo na televiziyo mu rwego rwo kugira ngo babashe kwamamaza ishyirahamwe KAKIRA ndetse n’ibicuruzwa byabo.

Uyu mushinga washyizweho na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Innovation ku bufatanye n’Urugaga nyarwanda rw’abikorera mu ishami ry’ikoranabuhanga (Rwanda ICT Chamber) mu rwego rwo gufasha abacuruzi bato n’abaringaniye bakorera mu Rwanda gutangira gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

http://powerguard.quibblecontent.co.uk/uninterruptible-power-supply/sirius Abayobozi ba KAKIRA hamwe n’abahagarariye umushinga MSMEs Go Digital